Warren Buffett yatanze miliyoni 870$ kuri ’Thanksgiving’

 

Umwe mu baherwe bakomeye ku Isi Warren Buffett, yageneye inkunga imiryango ine ikora ibikorwa by’ubugiraneza, ya miliyoni 870 z’Amadorali ya Amerika (arenga miliyari 1000 Frw), ku Munsi Mukuru wa Thanksgiving wihizwa ku munsi wa Kane wa nyuma wa Ugushyingo buri mwaka.

 

Thanksgiving ni umunsi ukomeye ku batuye muri Amerika, aho bishimira imigisha n’ibyo bagezeho mu mwaka, bagahura n’inshuti n’umuryango bagasabana.

Warren Buffett yatanze iyi nkunga binyuze muri gahunda ye yo gutanga bumwe mu butunzi bwe bufite agaciro ka miliyari 120 z’Amadorali ya Amerika, mu bikorwa byo gufasha abatishoboye hirya no hino.

Iyi nkunga yatanzwe mu buryo bw’imigabane yo mu Kigo Berkshire Hathaway, aho yatanze ingana na miliyoni 1,5 ku Kigo cya Susan Thompson Buffett, cyitiriwe umugore we witabye Imana, naho indi ibihumbi 900 yagiye igabanywa indi miryango itatu yose iyobowe n’abana be.

Buffett yavuze ko iki gikorwa gisa nk’icyo yakoze umwaka ushize, “mu muhigo nahize mu 2006 wo gutanga bumwe mu butunzi bwanjye kugeza mfuye. Ku myaka 93, ndumva meze neza ariko nzi neza ko ndi mu bihe by’inyongera.”

Umwaka ushize, yatanze miliyoni 750 z’Amadolari ya Amerika muri iyi miryango. Ni inkunga atanga buri mwaka kuva mu 2006.

Ikigo cya Warren Buffett cyitwa Berkshire Hathaway Inc, cyakuwemo inkunga yahawe iyi miryango y’ubugiraneza, cyinjije miliyari 157 z’Amadorali ya Amerika mu gihembwe cya gatatu cy’umwaka wa 2023.

Ikinyamakuru cyo muri Amerika, Forbes, kigaragaza ko mu 2023 Warren Buffett, afite umutungo ungana ma miliyari 121 z’Amadorali ya Amerika, akaba ari uwa gatanu ku rutonde rw’abatunzi ba mbere ku Isi.

 

 

Warren Buffett, aza ku mwanya wa gatanu ku rutonde rw’abafite ubutunzi bwinshi ku Isi

 

src:igihe.

Loading

Share