Bamwe barabambwe abandi bacibwa ibihanga: Intumwa za Yezu zapfuye urw’agashinyaguro

whatsapp sharing button

 

Inkuru za Bibiliya zivuga ko mbere yo gusubira mu ijuru, Yezu yasigiye intumwa ze 12 ububasha bwo kwigisha ubutumwa bwiza, kubatiza no gukiza indwara n’abafite ubumuga.

 

Intumwa za Yezu ni Simoni Petero, Andereya, Yakobo mwene Zebedeyi, Yuda, Yohana, Baritolomayo, Tomasi, Matayo, Yakobo mwene Alufeyi, Filipo, Simon w’umuzelote na Matiyasi wasimbujwe Yuda Isikariyoti wagambaniye Yezu.

Nubwo bari bahawe uwo murimo utari woroshye Bibiliya igaragaza ko batari ibitangaza cyangwa ngo babe barize amashuri ahambaye kuko abatari abarobyi, bakoraga indi mirimo isanzwe yababeshagaho.

Bagombaga kujya kubwiriza ab’ingeri zitandukanye barimo abatarumvaga izo nyigisho na busa, abami b’abami washoboraga kubwira ibya Yezu bakaguha imbwa zikakurya ndetse n’abandi bakomeye ku buryo byasabaga guhara amagara.

Gusa Umwana w’Imana yabashyizemo icyizere abaha ububasha bwo guhamagarira amahanga kuva mu byaha kabone nubwo bagombaga kubizira.

 

Byari bigoye kubwira umuturage w’i Roma mu kinyejana cya mbere ko mu binyejana bitatu bizakurikira ubukirisitu buzaba bwaramamaye.

Ntibyatinze kuko mu mwaka wa 313 Umwami w’Abami Constantin yaciye iteka ryemera ubukirisitu ndetse mu myaka 10 yakurikiye buba imyizerere yeruye y’Ubwami bw’Abaroma.

Igitabo cya gatatu ku mateka y’ubukirisitu cyanditswe n’Umugereki Eusebius Pamphilus wabaye na Musenyeri wa Caesarea Maritima muri 314 nyuma y’ivuka rya Yezu (ubu iri muri Parike ya Israel) kivuga ko abenshi mu ntumwa za Yezu bahuriye n’ibizazane mu bice boherejwemo.

Kigarahaza ko nka Tomasi yoherejwe i Parthia (ubu ni muri Iran), Andereya yoherezwa Scythia (naho ni muri Iran), Yohana yoherezwa muri Aziya, Petero yoherezwa kujya kwigisha mu bice bya Pontus ubu ni mu Burasirazuba bw’Inyanja yirabura muri Turikiya n’ahandi.

Uretse intumwa ebyiri zirimo Yakobo mwene Zebedeyi wari umurobyi waciwe umutwe n’Umwami Herode nk’uko bigaragara mu gitabo cy’Ibyakozwe n’Intumwa 12:2 na Yuda Isikariyoti wagambaniye Yezu nyuma akiyahura, amaherezo y’izindi ntumwa za Yezu yakunze kutamenywa neza.

 

Gusa izo ntumwa zapfuye urw’agashinyaguro akenshi zizizwa imyizerere yazo no gukangurira abandi kuba abakirisitu.

Petero umwe wihakanye Yezu inshuro eshatu yiciwe i Roma mu 66 nyuma y’Ivuka rya Yezu ku butegetsi bwa Nero aho yabambwe ku busabe bwe nk’ikimenyetso cyo gupfa mu buryo Yezu yafataga nk’umwami we yapfuyemo.

Urubuga rwa Christianity rwanditse ko Andereya yagiye kubwiriza ubutumwa bwiza mu gice cyabagamo abantu barya abandi, ubu ni mu bihugu by’u Burusiya, Georgia, Ukraine, Moldova, Belarus, Armenia, Azerbaijan, Kazakhstan, Uzbekistan, Turkmenistan, Kyrgyzstan na Tajikistan.

Abakirisitu bo muri icyo gice bavugaga ko ari we wahagejeje bene iryo yobakamana, nyuma aza gukomereza mu cyitwaga Asia Minor ubu ni mu bihugu bya Turikiya n’u Bugereki aho bikekwa ko ari naho yabambiwe.

Matayo wakusanyaga imiroro yagize uruhare mu gukwirakwiza ubukirisitu muri Ethiopia ndetse ngo yicishijwe inkota ubwo yari kuri alitari, mu gihe Baritoromayo witwaga Nathaniel wafashije Tomasi gukwirakwiza ubukirisitu mu Buhinde agakomereza muri Armenia, Ethiopia na Arabie Saoudite na we yabazwe yumva (yakuweho uruhu).

 

Tomasi wahawe umukoro wo kujya kubwiriza ubutumwa ku bo mu bice by’uburasirazuba bwa Syria n’u Buhinde, Aba-Marthoma (Marthoma Christians) bamufata nk’uwatangije ubukirisitu muri ibyo bice bakavuga ko yacumishwe amacumu.

Matiyasi wasimbuye Yuda Isikariyoti yoherejwe kubwiriza ubutumwa muri Syria we nyuma yicwa atwitswe.

Yohana wanditse igitabo cy’Ibyahishuwe ni we muntu wenyine wapfuye urupfu rusanzwe nubwo mbere yo gupfa kwe yigeze gukarangwa mu mavuta ariko akavamo ari muzima.

Uyu mugabo wari umukuru w’Itorero rya Efeso (ubu ni muri Turikiya) bivugwa ko ari na we wahagejeje ubukirisitu mu mwaka wa 62 nyuma y’Ivuka rya Yezu ndetse ngo ni na we wafashe neza Mariya nyina wa Yezu iwe.

Mu gihe cy’ubwicanyi bwibasiye abakirisitu n’Abayahudi hagati ya 89-96, Yohana yahungishirijwe ku kirwa cya Patmos ari na ho yandikiye igitabo cya nyuma cyo mu Isezerano rishya (Ibyahishuwe).

 

Yakobo mwene Alufeyi yasakaje ubukirisitu mu bice bya Syria nyuma yicishwa amabuye, mu gihe Simoni w’i Kana yanze kuramya ikigirwamana cy’izuba muri Persia (ubu ni muri Iran) akicwa aciwemo kabiri hifashishijwe urukezo.

Mu ntumwa zose za Yezu, nta n’umwe wapfuye urupfu rusanzwe. Bose barashinyaguriwe

SRC:IGIHE

 

Loading

Share