Guverinoma y’u Rwanda yafunze by’agateganyo IPRC Kigali mu gihe cy’ibyumweru bibiri, mu gihe harimo gukorwa iperereza ku bujura n’imyitwarire mibi yo kwiha umutungo rusange wa Leta.

 

 

 

 

 

 

 

Itangazo ryashyizwe hanze na Minisiteri y’Uburezi ku gicamunsi cyo kuri iki Cyumweru, rivuga ko “Nyuma y’icyemezo cyafashwe na Guvenoma y’u Rwanda, Minisiteri y’Uburezi iramenyesha abanyeshuri, abakozi b’ishuri rikuru rya RP-IPFC ishami rya Kigali ndetse n’Abaturarwanda muri rusange, ko iryo shuri rifunze by’agateganyo rnu gihe cy’ibyumweru bibiri, uhereye nonaha, kugira ngo iperereza rijyanye n’ubujura n’imyitwarire mibi yo kwiha umutungo rusange wa Leta ririmo gukorwa rikomeze nta nkomyi.”

Mu gihe cy’ibyumweru bibiri, Itangazo rivuga ko nta muntu wemerewe kwinjira mu kigo.

 

 

Bati “Turakangurira umuntu wese waba afite amakuru y’ingenzi yagira akamaro iperereza riri gukorwa ko yabimenyesha ibiro bya RIB bimwegereye.”

Umuvugizi w’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB), Dr Murangira B. Thierry yabwiye IGIHE ko koko hari iperereza riri gukorwa muri IPRC-Kigali.

Ati “Nibyo koko hari iperereza riri gukorwa ku byaha by’ubujura no kunyereza umutungo bikekwa kuba byarakozwe mu ishuri rya IPRC-Kigali. Hari bamwe mu bakozi bamaze gufatwa kandi bafunzwe kubwo kuba bakekwa kugira uruhare muri ibyo byaha bikekwa ko byakozwe.”

 

 

Mineduc yatangaje ko abanyeshuri bari mu kigo barafashwa gutaha, bakazamenyeshwa igihe ishuri rizafungurira.

 

 

 

 

 

 

Ubu Imyiteguro Irarimbanyije Kubanyeshuri Bari bacumbikiwe na IPRC Kigali, Mugitondo cyokuwa 24 Ukwakira 2022 bose baraba bageze iwabo.

 

 

Loading

Share