Dore Ibyo Trump yatangaje kuri Perezida Biden Uyoboye Amerika.

 

Donald Trump wahoze ayoboye Leta Zunze Ubumwe za Amerika, yatangaje ko mu baperezida bose babi icyo gihugu cyagize, ntawagereranywa na Joe Biden uyiyoboye uyu munsi.

Trump yabitangaje kuri uyu wa Kabiri abinyujije mu mashusho yashyize ku mbuga nkoranyambaga, nyuma y’uko Biden atangarije ko aziyamamariza manda ya kabiri mu matora ateganyijwe umwaka utaha.

Donald Trump yagaragaje ko na we ashaka kongera kwiyamamaza, nyuma yo gutsindwa amatora yo mu 2020.

Yavuze ko Biden yateje ibibazo byinshi Isi na Amerika by’umwihariko, kugeza ubwo ayigejeje ku gisa nk’intambara ya Gatatu y’Isi iri kubera muri Ukraine.

Ati “Ufashe abaperezida batanu babi Amerika yagize ukabateranya, ibibi bakoze ntabwo byangana n’ibyo Joe Biden amaze gukorera igihugu cyacu.”

Trump yavuze ko ibiciro byazamutse cyane muri Amerika, bwa mbere mu myaka 50 ishize, habaho igabanyuka ry’imishahara y’abakozi, izamuka ry’ibiciro by’ibikomoka kuri peteroli, ubwiyongere bw’abatagira aho baba ndetse n’ubwiyongere bw’ibyaha.

Yashinje Biden kandi gukoresha ubutabera mu nyungu ze bwite, yibasira abatavuga rumwe na we. Aha Trump yiheragaho kuko ari gukurikiranwa n’inkiko ku mafaranga yishyuye umugore bivugwa ko baryamanye, ngo atamutamaza mu bihe by’amatora yo mu 2016.

Biden kandi yashinjwe na mugenzi we Trump guha imbaraga ibihugu bahanganye nk’u Burusiya n’u Bushinwa ndetse na Iran, aho kuri ubu bivuga rumwe kandi kuvuga rumwe kwabyo ari igihombo kuri Amerika.

Yavuze ko iyo aba akiri Perezida, intambara yo muri Ukraine itashoboraga kubaho.

Loading

Share