Mu mpera z’umwaka ushize Kalisa [izina ryahinduwe] yakubiswe n’inkuba ubwo umugore we yamuhishuriraga ko abana batatu yari azi ko babyaranye atari abe, ari ab’undi mugabo.
Abenshi babitwerereye intonganya n’umwuka mubi wari umaze iminsi muri uru rugo. Buri mwana yavukiye kwa Kalisa, abarera neza nka Se, ku buryo n’uyu munsi uhingukije ko atari we wababyaye ntimwabyumva kimwe.
Reka ibya Kalisa n’umugore we tubiharire inkiko kuko n’uyu munsi rurageretse hashakwa gatanya no kumenya ukuri k’umubyeyi w’aba bana.
Imwe mu nzira izitabazwa mu guhangamura iri hurizo, ni ukwitabaza Laboratwari y’u Rwanda y’ibimenyetso bya gihanga byifashishwa mu butabera (Rwanda Forensic Laboratory), hagakorwa ibizamini by’isanomuzi ‘ADN’.
ADN ni uturemangingo ndangasano twihariwe na buri muntu akaba ari natwo tumuranga. Muri laboratwari y’ibimenyetso byifashishwa mu butabera ADN ikoreshwa mu kumenya uwakoze icyaha cyangwa amasano ari hagati y’abantu.
ADN ipimishwa mu buryo bubiri; ubutabera cyangwa umuntu ku bushake bwe. Mu butabera, RIB, ubushinjacyaha, inkiko yaba iza gisirikare cyangwa iza gisivili, urwego rushinzwe abinjira n’abasohoka, umushinga w’indangamuntu bashobora gusaba ko hapimwa ADN y’umuntu.
Mu bijyanye n’ubutabera, laboratwari ikenera icyemezo cy’usaba guhabwa iyo serivisi cyatanzwe n’urwego runaka rubisaba.
ADN igaragaza isano riri hagati y’abantu ku kigero cya 99.99%, ibi bikaba bigaragaza ko ari ikimenyetso simusiga ku isano riri hagati y’abantu mu gihe bikenewe nko mu rukiko.
Ibisabwa kugira ngo umuntu ahabwe serivisi ya AND
Hari abibwira ko Laboratwari y’u Rwanda y’ibimenyetso bya gihanga byifashishwa mu butabera idashobora gupima ADN abantu babyifuza ku bushake bwabo bitasabwe n’ubutabera.
Mu kiganiro na IGIHE, Umuyobozi Mukuru wa RFL, Lt Col. Dr. Charles Karangwa, yasobanuye iyi serivisi bayitanga kandi ibisabwa byoroshye cyane.
Yatanze urugero ku bantu babyaranye ariko umwe akaba atemera umwana ashaka ko hakorwa ikizamini mu rwego rwo guhinyuza cyangwa gushira amakenga.
Ati “Abapimwa bose bagomba kuza kuri laboratwari (Umugabo, uwo babyaranye n’umwana bashaka gupimisha igihe ataruzuza imyaka y’ubukure). Icyakora iyo umwana arengeje imyaka y’ubukure ashobora kuzana n’umubyeyi umwe ashaka kumenya isano bafitanye”.
Lt Col. Dr. Karangwa avuga ko ibyangombwa biranga abapimwa bitwaza ari indangamuntu cyangwa pasiporo ku bantu bakuru n’ icyemezo cy’amavuko ku bana bato gitangirwa ku Irembo.
Ati “Iyo umwe mu bapimwa ataruzuza imyaka y’ubukure (imyaka 18), ni itegeko ko haba hari ababyeyi be bombi kandi bose bagapimwa keretse iyo umwe mu babyeyi ataboneka ku buryo bwa burundu hagomba kuba hari umurera byemewe n’amategeko (agatanga inyandiko ibyemeza) akamusinyira ku nyandiko za Laboratwari”.
Igiciro ku muntu umwe ushaka gupimisha ADN ku buryo butihutirwa ni 89,010Frw, iki gihe ibisubizo biboneka mu minsi itarenze irindwi (iyo yabaye myinshi). Iyo byihutirwa ushaka kubona ibisubizo mu masaha 24, ku muntu umwe ni 142,645Frw.
Nyuma yo kuzuza ibisabwa byose, abapimwa buzuza inyandiko za laboratwari kuri buri muntu upimwa, akemera ko agiye gupimwa ku bushake bwe nta mbaraga yashyizweho.
Lt Col. Dr. Karangwa ati “ADN ibitse amakuru menshi y’umuntu ari yo mpamvu kuyipima bisaba amategeko menshi abigenga. Ni yo mpamvu udashobora gufata umwana utarageza imyaka 18 ngo umwihererane bamupime”.
Akomeza avuga ko bakira abantu bose bifuza gupimwa, ariko hari n’ubwo ikigo runaka cyangwa urwego rw’ubuyobozi rwohereza abakeneye iyi serivisi yo gupima ADN.
Icyo gihe abapimwa bitwaza ibaruwa yandikiwe umuyobozi wa laboratwari isobanura impamvu kandi isaba isuzuma ku bifuza iyi serivisi bose inatanga neza imyirondoro yabo.
DNA ni ingenzi cyane ku bantu bitabye Imana bitunguranye cyangwa mu mpanuka, kuyifatisha ikaba ibitse bifasha mu gihe havuka impaka nyakwigendera yarashyinguwe.
Ibihumbi 89Frw gusa bifasha kwirinda kuzasubira mu mva y’uwagiye kuko byahenda kurushaho kongera gupfundura imva no kuyipfundikira ndetse n’ibindi byagiye biboneka ko ibyo bihe byongera gusubiza abantu inyuma mu marangamutima.
RFL ntiyakira ibimenyetso (samples) biturutse cyangwa byafatiwe hanze ya laboratwari (mu rugo cyangwa ahandi hose) keretse iyo byafashwe n’umuhanga wabiherewe uburenganzira n’iyi laboratwari.
ADN irimo serivisi enye; seivisi yo kureba isano iri hagati y’ababyeyi n’abana babo, kureba amasano ya kure, kureba ibintu byasigaye aho umuntu yaciye hose no kureba ibisigazwa by’abitabye Imana bigahuzwa n’amasano ya benewabo.
Kugeza ubu nta bwishingizi bukoreshwa mu gukoresha ibi bizamini bya ADN. Buri kwezi abantu barenga 200 bahabwa serivisi yo gupima ADN barimo abo mu Rwanda no mu bindi bihugu 13.
Iyi laboratwari yaje ari igusubizo kuko u Rwanda rwari rusanzwe rwohereza ibizamini bigera kuri 800 buri mwaka mu Budage. Nibura ikizamini cya ADN cyatwaraga hagati y’ibihumbi 300 Frw n’ibihumbi 600 Frw bikamarayo nibura amezi atatu kugira ngo bigaruke mu Rwanda.
src:igihe
