Amakuru ajyanye no gusaba transfer kubana bagiye muri S1 na S4

 

 

Abayobozi b’amashuri bafashe abanyeshuri gukora appeal kuri iyi link

https://sdms.gov.rw/sas-ui/public/examAppealHome.zul

 

1) Kuri appeal ijyanye na transfer, umwana iyo amaze gusaba transfer ahita atakaza umwanya yari yahawe. Ishuri asabyeho umwanya ashobora kutawubona bitewe n’umubare w’abahasabye n’amanota bagize (Uko barushanyijwe). Iyo igisubizo kuri transfer kigiye gutangwa, hitabwa ku manota n’umubare w’imyanya ihari. Usaba yabikorera no mu rugo iwe cyangwa akajya ku ishuri rikabimufasha.

 

 

2) Kuri appeal ijyanye n’amanota, ni Head teacher wenyine uyikorera umwana, akayikora yabanje kureba koko ko uwo mwana ahandi hose yatsinze neza mu isomo runaka kandi yari asanzwe aritsinda neza. Iryo somo rishobora no kuba ritarasohotseho grade, kandi umwana yararikoze akaba akeneye ko iryo somo ribona grade.

 

 

3)Appeal ijyane n’amazina nayo ikorwa muri SDMS kuri iyo link yo haruguru. Umwana ufite izina ryanditse nabi akorerwa appeal ku myirondoro kandi agashyiraho attachment y’icyemezo cy’amavuko cg ID.

 

 

NB:Kuberako ababyeyi benshi nta koranabuhanga rihambaye bafite (internet, computer cg smartphone) abayobozi b’amashuri na ba SEI basabwe gufasha ababyeyi n’abanyeshuri gukora appeal.

 

 

NOTE: usaba transfer agomba kumenya ko ikigo yari yasabye mbere muri registration ubu akaba ataragihawe, kongera kugisaba muri transfer hari amahirwe makeya cyane kukibona, kuko icyatumye atahabona bwa mbere (kuba abagiye bakahuzuza baramurushije amanota) kiba kigihari.
Guhinduza uva muri TVET ujya muri GE (GE, TTC, Nursing) ntibikunda. Guhinduza uva muri GE ujya muri TVET birakunda. Guhinduza uva muri trade imwe ya TVET ujya muyindi muri TVET birakunda, Guhinduza uva muri combination imwe ujya muyindi muri GE birakunda, Guhinduza uva muri GE ushaka TTC cg Nursing, bifite amahirwe makeya cyane yo kubona igisubizo kikunyuze.

 

 

Gusaba kuva muri boarding ujya muri day schools birakunda cg guhindura day school imwe ujya ku yindi, kandi HT babikora ako kanya bakorereza list y’abana bakiriwe muri day school na TVET wing kuri group whatsapp y’abayobozi b’amashuri. Umukozi wa NESA akabona uko abashyira muri SDMS (kuri day schools gusa).

 

 

NESA niyo yonyine ishyira abanyeshuri mu myanya muri S1 na S4. Iyo umwana aje gutangira S1 cg S4/L3, umuyobozi w’ishuri ahita amwakira muri SDMS (ticking) bityo system ikagaragaza ko uwo mwanya we utari vacant.

 

Loading

Share