Minisitiri w’Uburezi akomeje gusura amashuri atandukanye areba imyigire n’imyigishirize
Uyu munsi Nyakubahwa Minisitiri w’Uburezi Dr UWAMARIYA Valentine
ari kumwe n’Umuyobozi w’Akarere ka Ruhango Bwana Valens Habarurema
basuye amashuri abiri yo mu karere ka Ruhango ariyo Ntongwe TVET School na GS Muyange, mu rwego rwo kureba imyigire n’imyigishirize muri aya mashuri.
Nyuma yo gusura aya mashuri,
Dr UWAMARIYA na Valens HABARUREMA bakomereje ahateganyijwe gutangizwa ishami rya Kaminuza ya UTB Rwanda mu Karere ka Ruhango aho Madamu Zulfat MUKARUBEGA, washinze iyi Kaminuza akaba n’Umuyobozi w’Icyubahiro wayo, yaberetse ko imyiteguro igenda neza.
Kuri iki gicamunsi, Minisitiri w’Uburezi Dr UWAMARIYA Valentine yakomereje urugendo rwe mu Karere ka Huye aho
ari kumwe n’Umuyobozi wungirije ushinzwe imibereho myiza mu Karere ka Huye Madamu KANKESHA Annonciatha basuye ishuri rya Saint Mary’s High School Kiruhura /Huye, aho bahaye impanuro abanyeshuri zo gukomeza kugira imyitwarire iboneye no kugira intego.
Dr UWAMARIYA Valentine akomeje kugaragaza ko akazi atari ako gukorera mu biri iyo hejuru aho karushaho kunoga iyo Umuyobozi yegeye abagenerwabikorwa. Ku munsi w’ejo tariki ya 15 Gashyantare akaba yarasuye amwe mu mashuri yo mu Mujyi wa Kigali.

